19/02/2022
𝐈𝐍𝐀𝐌𝐀 𝐙𝐀𝐆𝐔𝐅𝐀𝐒𝐇𝐀 𝐊𝐖𝐈𝐑𝐈𝐍𝐃𝐀 𝐒𝐓𝐑𝐄𝐒𝐒 𝐌𝐔 𝐌𝐖𝐀𝐊𝐀 𝐖𝐀 𝟐𝟎𝟐𝟐
•••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••
1. Shyira abana bawe mu ishuri ushobora kubona school fees mu buryo bukoroheye kuko amashuri ahenze ntabwo buri gihe ariyo avamo abahanga. Gusa menya neza ko bakurikirana amasomo buri y nvuyegihe.
2. Kodesha inzu ushobora kwishyura bikoroheye. Ntukabe mu nzu igushyushya umutwe mbere yo kuyishyura.
3. Reka dukore gahunda y'ubuzima bwacu kandi tubeho mu buryo bwacu. Uzigame byinshi kandi ukoreshe make.
4. Aho kugura ibiryo byateguwe mu tubari cyangwa muri resitora, jya mu rugo uteke ibiryo byawe mu gikoni cyawe. Bisaba amafaranga make kuruta kurya hanze.
5. Igihe wakoreshaga ureba TV yawe, gerageza gusoma igitabo kivuga ku iterambere rya muntu. Gusoma bene ibyo bitabo bizagufasha kubona amafaranga mu gihe kizaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
6. Fata amafunguro meza kandi urinde umuryango wawe imibu n'inzoka zo Munda kugirango wirinde kujya kwa muganga burigihe.
7. Usibye kurya ibiryo byiza, fata kandi imbuto zitandukanye kenshi, kandi zihendutse.
8. Ntukigane imibereho y'umuturanyi wawe, buri rugo rufite ibibazo byarwo. Inshingano zawe ni ukwita ku rugo rwawe no kurebera hamwe n'umufasha wawe uko mwahindura imibereho yanyu mu gutera imbere.
9. Ntugahungabanywe n'imyambarire igezweho , gusa wambare neza imyenda imeshe, ihendutse kandi iteye ipasi, kandi ku bakobwa mwite ku misatsi yanyu mu buryo bwa karemano mutiriwe muyidefiriza kuko irababera.
10. Gira inshuti nke, Kandi ugumane hafi yawe inkoramutima (inshuti z'ukuri)!
11. Hejuru y'ibyo utinye Imana, ube inyangamugayo, utandukane n'ubunebwe kandi usenge.
12. Igenamigambi ni ingenzi; nunanirwa gutegura uko wagera ku ntego zawe/insinzi, ntakwirirwa ubaza kuko uba wateguye gutsindwa.